RFL
Kigali

Deyemi na Daniel Etim bamamaye muri Sinema ya Nigeria bari gushaka uko bashora imari i Kigali- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/07/2024 10:45
0


Abakinnyi ba filime bakomeye mu gihugu cya Nigeria muri iki gihe, Deyemi Okanlawon ndetse na Daniel Etim Effong batangiye uruzinduko rw’akazi i Kigali rugamije kureba aho bashora imari muri Sinema y’u Rwanda mu rwego rwo kwagura imbibi z’ibikorwa byabo.



Aba bagabo bamamaye muri filime zitandukanye banyuza ku rubuga rwa Netflix, bari i Kigali, kuva ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ko urugendo rwabo bazarusoza kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024.

Ni ubwa mbere bageze i Kigali  ndetse ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, batembereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali cyane cyane mu nkengero za Hotel bacumbitsemo aho bakinnye imikino itandukanye irimo kumasha.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, aba bagabo bagiranye ibiganiro byihariye n’abarimo umukinnyi wa filime Mazimpaka Jones Kennedy usanzwe ugira uruhare mu gutegura ry’iserukiramuco ‘Mashariki African Film Festival’, Umuyobozi wa Ikirenga Art and Culture Promotion, Hakizimana Peter n’abandi barenga 10, byari bigamije kurebera hamwe aho bashora imari.

Ni ibiganiro byibanze ku kubagaragariza urugendo rwa Sinema y’u Rwanda, aho yavuye n’aho igeze ndetse n’uburyo hari gahunda zinyuranye zigamije gufasha abari muri uru ruganda.

Hakizimana Peter yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro bagiranye byasize ‘biyemeje gusura (bariya bakinnyi) ibikorwa bya Ikirenga Art and Culture Promotion kugirango barebe imikorere yacu’.

Ibyo wamenya kuri Deyemi Okanlawon uri i Kigali

Uyu mugabo akurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 1, amaze gushyira ‘Posts’ 3003 ku rubuga rwe rwa Instagram.

Yagize izina rikomeye binyuze muri filime zirimo nka Omo Ghetto: The Saga, Blood Sisters, King of Boys: The Return of the King n’izindi. Hagati ya 2020 na 2021 yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba filime binjije agatubutse mu ruganda rwa Nollywood.

Amashuri, ayisumbuye ndetse na Kaminuza yize muri Nigeria. Ndetse afite impamyabumenyi mu bijyanye no gutunganya filime.

Mu biganiro binyuranye n’itangazamakuru, yumvikanishije ko yatangiye kwisanga muri Sinema akiri muto, kuko ubwo yari afite imyaka 5 y’amavuko yakinnye muri filime ‘end-of-year’- icyo gihe ngo yigaga mu mashuri abanza.

Ku myaka icyenda nabwo yifashishijwe mu bikorwa byatambukaga kuri Televiziyo. Ariko kandi avuga ko yakomeje izina rye nyuma y’uko mu 2010 akinye muri filime ‘ZR-7’, akomereza mu yitwa ‘A Grain of Wheat’.

Yavuze ko kuva mu 2013 yakinnye muri filime zirenga 50 ndetse zamufashije kwegukana ibikombe  bikomeye muri Cinema.

 

Ibyo wamenya kuri Daniel Etim Efflong uri i Kigali

Uyu mugabo ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 766 ku rubuga rwa Instagram, yivuga nk’umwe mu bakinnyi bo muri Nigeria bakomeye kandi bamaze kwigwizaho ibikombe, ndetse agira uruhare mu kuyobora ibirori binyuranye no gutunganya filime.

Yavukiye kandi akurikira mu Mujyi wa Jaji muri Nigeria ariko yabaye no mu bihugu birimo na Benin. Se, Moses Effiong  yari umwe mu Ngabo za Nigeria.

Uyu mubyeyi we yari afite ipeti rya Lt. Col, ndetse ari mu bantu batanu bahawe imbabazi na Perezida Muhammadu Buhari nyuma y’uko bakatiwe igihano cyo kwicwa mu 1986.

Daniel yize amashuri ye muri Nigeria, cyane cyane ajyanye no gutunganya filime. Nko mu 2017 yatunganyije filime y’iminota itanu yitwa ‘Prey’ yatamukaga kuri Televiziyo, yashowemo imari n’umugore we Toyosi, ndetse ikinamo abarimo Tope Tedela na Odenike Odetola.

Mu 2019, yakinnye muri filime yahuriyemo n’abakomeye barimo Sarah Hassan na Catherine Kamau Karanja in 2019 bise ‘Plan B’. Iyi filime yatumye ahatanira igikombe mu bihembo bya AMVCA Awards 2020 byatanzwe ku nshuro ya 7.   

Yakinnye kandi muri filime ‘Fish Bone’ yatunganyijwe na Editi Effiong, yahuriyemo n’abarimo Shaffy Bello na Moshood Fattah. Mu 2020 yayoboye filime mbarankuru ‘Skin’ yanyujijwe ku rubuga rwa Netflix.

 

Ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, Deyemi Okanlawon na Daniel Etim bamamaye muri Cinema ya Nigeria nibwo basesekaye i Kigali



Deyemi Okanlawon na Daniel Etim banogewe n’ibihe bari kugirira mu Rwanda mu rugembo rugamije gushora imari muri Cinema yo mu Rwanda



Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, Deyemi Okanlawon na Daniel Etim bagiranye ibiganiro n’abarimo Hakizimana Peter, Mazimpaka Jones Kennedy, Daniel Gaga wamamaye nka ‘Ngenzi’ n’abandi


Deyemi Okanlawon uzwi muri filime zirimo Blood Sisters, King of Boys: The Return of the King, Elesin Oba, The King's Horseman zitambuka kuri Netflix 

Daniel Etim wamamaye muri filime zirimo nka: New Money, Mikolo, Kofa, Still Falling n’izindi



KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME 'MONEY' YAKINNYEMO DANIEL

">
REBA HANO UREBE AGACE KA FILIME 'BLOOD SISTERS' YAKINNYEMO DEYEMI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND